Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Burera: “Army Week” iri gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu

$
0
0

Abagabo ndetse n’abasore bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kujya kwikebesha cyangwa se kwisiramuza kugira ngo bizabafashe kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzamibitsina.

Ibi barabishishikarizwa mu gihe ku wa mbere tariki ya 23/06/2014, ku kigo nderabuzima cya Cyanika, mu karere ka Burera, hakomereje icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week) aho bari gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta ndetse bakanapima abantu batandukanye babishaka Virusi itera SIDA.

Ku kigo nderabuzima cya Cyanika, mu masaha ya mu gitondo, abaturage biganjemo abasore ndetse n’abagabo batonze umurongo bategereje kujya kwipimisha amaraso ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ku basore ndetse n’abagabo iyi niyo gahunda ibanziriza igikorwa cyo gukebwa cyangwa kwisiramuza. Aha bakaba bari gukebwa hakoreshejwe akantu kameze nk’impeta bambika igitsina cy’umugabo. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizamara  ibyumweru bibiri.

 m_gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu

Bamwe mu bagabo bitabiriye iyi gahunda batangaza ko bishimiye kuba bagiye gukebwa ku buntu. Dore ko ngo banasobanukiwe akamaro ko gukebwa. Gusa ariko barasobanura impamvu bari baratinze kujya kwikebesha.

 m_gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu1

Sebishyimbo Alexis agira ati “Jye impamvu natinze narabishatse ndabibura ino ahangaha bakoreshaga amafaranga: waza bakaguca amafaranga ngo niho baragusiramura ariko impamvu nazindutse ni uko nyine bambwiye ngo ni ubusa (ubuntu), tuza kare kare tubizindukiye.”

Iki gikorwa cyo gukeba abasore n’abagabo ndetse no gupima abantu agakoko gatera SIDA kiri gukorwa n’ingabo ndetse n’abandi baganga bakora ku bitaro bikuru bya Gisilikare by’i Kanombe, n’abandi bafatanya bikorwa babo.

Dogiteri Ngeruka Leon, ukora igikorwa cyo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta, avuga ko gukebwa bifasha uwabikoze kwirinda agakoko gatera SIDA ku kigero cya 60%.

Kanseri y’inkondo y’umura

Akomeza avuga ko usibye kwirinda icyo cyorezo, ngo gukebwa bituma uwabikoze yirinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ndetse bikanatuma agira isuku muri rusange.

Ikindi ngo ni uko umugabo wakebwe arinda umugore we kuba yakwandura kanseri y’inkondo y’umura. Akaba ashishikariza abasore ndetse n’abagabo bo mu karere ka Burera kujya kwikebesha hakoreshejwe impeta kuko ari ubuntu kandi bikaba bitababaza na gato.

Dogiteri Ngeruka akomeza avuga ko kandi umugabo cyangwa umusore wambitswe impeta ku gitsina cye akomeza gukora imirimo uko bisanzwe. Gusa ariko ngo hari ibyo agomba kwitondera.

Agira ati “Icyo agomba kwirinda ni ugukuba ku mpeta kugira ngo idatirimuka aho iri. Nyuma y’icyumweru dukuyeho impeta, dushyiraho igipfuko kimaraho iminsi ibiri, icyo gihe ntabwo agomba kugitosa, arihanagura ahandi ariko akirinda gushyiraho amazi ku gipfuko.

Icyo twagira inama abantu ni uko nk’abantu bakora siporo nta mpamvu yo kujya kwishora muri siporo ituma wagwa, nk’abantu bakina umupira bakagwa hasi, bagashobora gutuma itirimuka. Ariko akazi gasanzwe baragakora: abatwara imodoka barayitwara, abakora mu biro baragakora, abakora indi mirimo barayikora, umuhinzi yahinga nta kibazo.”

Akomeza avuga ko iyo mpeta yambikwa igitsina cy’umugabo ariyo ikuraho igihu cyo hejuru gipfuka igitsina cy’umugabo. Ngo iyo kimaze kuvaho, bagakuraho iyo mpeta, umugabo cyangwa umusore asabwa kumara igihe kigera ku byumweru bitandatu adakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo igisebe kiri ku gitsina kibanze gikire neza.

Iyo ibyo byumweru bishize umugabo ashobora kubonana n’umugore we ariko agakoresha agakingirizo mu gihe kingana n’ukwezi cyangwa abiri kugira ngo inkovu ikire neza. Umusore we utarashaka umugore igihe cyose agomba gukoresha agakingirizo kugira ngo akomeze yirinde.

Ikindi ngo ni uko gukeba hakoreshejwe impeta bikorewa gusa abagabo cyangwa abasore bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kuzamura.

Major Mugenzi Angelus, umuhuzabikorwa b’ibikorwa bya Army Week by’ubuvuzi, avuga ko icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu bijyanye n’ubuvuzi kitazibanda gusa mu gukeba abagabo ndetse no gupima abantu Virus itera SIDA. Ngo bazanavura abantu amaso ndetse banavure indwara zitandukanye zo mu kanwa.

The post Burera: “Army Week” iri gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles