Muri iki gihe abifashisha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri bashishikarizwa gutanga amafaranga yo kuzivurizaho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, abantu bose basabwa gutangira amafaranga ku mavuriro babarirwamo. Abakorera mu mujyi wa Butare bataha mu nkengero zawo ariko ntibabyishimiye.
Impamvu ngo ni uko batekereza ko nta kamaro ko kwiyandikishiriza aho baturuka kuko batahirirwa bakaba banatekereza ko batazahivuriza.
Mukamukiza ucururiza mu mujyi wa Butare ku gataro. Ni umwe muri ba bandi bita abavanderi, Nubwo yirirwa mu mujyi ariko, atuye ahitwa i Mpare ho mu murenge wa Tumba, akaba ari hirya y’umujyi wa Butare. N’uburakari yagize ati « ubu se ko nirirwa muri uyu mujyi, nzaharembera njye mu Irango ? »
Ku kigo nderabuzima cya Rango ni ho abatuye i Mpare ngo bagomba kwivuriza. Yunzemo ati « guturuka iwacu no gusubirayo njya mu irango ni ibihumbi bitatu hatabariyemo ayo kurya. Ikindi kibazo : ubu se ntwite, inda ikamfata nijoro, ni nde najya kureba ngo njyana mu Irango ? »
Ubundi kuva i Mpare ujya mu Irango, umuntu anyura hafi yo mu mujyi rwagati ya Butare hari ibigo nderabuzima bibiri, icya rango n’icya CUSP abandi bita kuri sante. Uyu rero ntiyishimiye kuva kure, akanyura hafi y’aya mavuriro agakomeza mu Irango (n’ubwo na ho atari kure uturutse mu mugi ndlr).
Mugenzi we bari kumwe na we ati « Nirirwa mu mujyi. Urabona ngize ikibazo ndi hano mu mujyi, nahita nirukanka nkajya aho kuri CampNgoma (ku kigo nderabuzima cya polisi). Ubu se ngize ikibazo, nagenda nkajya mu Irango ? »
Undi muvanderi na we ati « nkanjye ngize ikibazo nahita njya hano kuri santé. Kuko mba mpegereye. »
Uku kwinuba aba bose baguterwa n’uko umwaka ushize bari bemerewe kugurira mituweri mu bigo nderabuzima byo mu mujyi bitewe n’uko amafaranga bayatanze babinyujije mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya (Intambwe), none ubu bakaba bari kubasaba kujya gucisha amafaranga mu bimina by’aho batuye.
Françoise Mukabugabo ushinzwe ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri mu karere ka Huye, avuga ko kutemerera abantu kugurira mituweri ku bigo nderabuzima bishakiye byashyizweho n’amabwiriza ya minisitiri w’ubuzima.
Gusa, ngo abatuye kure y’ibigo nderabuzima babarirwamo nyamara hari ibyo baturiye byo mu mirenge baturanye, bazajya bagurirwa mituweri n’ibyo bigo nderabuzima byabo ku bigo bizaborohera kwivurizaho.
Mukabugabo anavuga ko umwaka ushize ikibazo nk’iki cyagaragajwe n’abanyonzi ndetse n’abamotari, ni uko bemeranywa kugurira mituweri iwabo hanyuma boroherezwa kuzajya bivuriza mu mugi, aho bakorera.
Kuba ibi byarashobotse rero umwaka ushize, ngo no ku bavanderi bizashoboka. Ngo arateganya kuzagirana inama na bo.
Hari n’abantu bimutse ariko aho batuye bakaba bari kwanga kubandika ngo bazajye kugurira mituweri aho baturuka, nyamara hari n’igihe baba baturuka mu zindi Ntara. Aha Mukabugabo avuga ko igihe umuntu amaze amezi agera kuri atandatu atuye ahantu yari akwiye kuzana icyemezo cy’aho yimukiye hanyuma bakamwemerera gufatira ikarita ya mituweri aho asigaye abarizwa.
The post Huye: Binubira gusabwa kugurira mituweri aho batirirwa appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.