Mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe, umwe niwo uri kugerageza kuzamuka kukigeranyo cya 49% kuko indi mirenge iri munsi ya 20% mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Ngo kuba abitabira kugira ubwisungane bakiri bacye biba bishobora kugira ingaruka ku kwiyongera kw’indwara ndetse n’impfu z’abaturage.
Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2014, ku munsi wahariwe kunoza service z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’amajyepfo,mu nama n’abahagaririye ibitaro n’ibigo ndera buzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu mirenge, umuyobozi w’Akarere wungirije w’imibereho myiza y’abaturage Bwana Emile Byiringiro yongeye kwibutsa abitabiriye inama kurushaho gukangurira abaturage kwitabira kwishyura mutuelle.
Bwana Emile akomeza agira ati: “muri iyi minsi turi inyuma mu bijyanye na mutuelle, ni ugushishikariza abaturage kurushaho kumva akamaro kayo cyane cyane ko ari kamwe mu dushya igihugu cy’U Rwanda cyaherewe igihembo ku rwego mpuzamahanga”
Cecile Mukamana, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugano ukaba uri mu mirenge iri hasi kurusha iyindi agira ati: “ mu bibazo dufite hari ikibazo cy’imyumvire micye n’ubukene ariko cyane cyane ikibazo cy’imihanda yaho abaturage baca bajyana ibicuruzwa byabo ku masoko. Bityo ntibabonere amafaranga ku gihe.”
Mu ngamba zafashwe kandi zagarutsweho n’abitabirye inama, hari ukurushaho gukangurira abaturage kwitabira kwishyura mutuelle cyane cyane biciye mu bimina aho amafaranga ya mutuelle de sante akusanyirizwa hamwe bakishyura nk’itsinda.